Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu, IGP Felix Namuhoranye, yagaragaje ko inzego z’umutekano zitazigera zihanganira abajura bakomeje kwiba ibikoresho byifashishwa mu gukwirakwiza umuriro n’amazi.
Yabigarutseho ku wa Gatatu, tariki ya 4 Ukwakira 2023, mu kiganiro Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, byagiranye n’itangazamakuru.
IGP Felix Namuhoranye yavuze ko ibyaha by’ubujura bw’ibi bikoresho byiyongereye ahanini kubera ubucuruzi bw’ibyuma bishaje.
Yagize ati “Byazamutse vuba kubera abagurisha ibyuma bishaje. Ni ishoramari ririho, rikora, ryanditse mu bitabo by’ubucuruzi. Twahuye na bo [abarikora] tubibutsa ko badakwiye kugura insinga z’amashanyarazi. Mu byo agura ntiharimo insinga, amatiyo, ibyapa, fibre optique. Twarabasatse, twarabakurikiranye dusanga ni byo byinshi bafite.’’
Yatanze urugero aho ku muyoboro w’amazi uva Kanzenze mu Bugesera ugana i Kigali, umuntu yambaye akenda kagaragaza ko ari umukozi wa WASAC ajya gukuraho ya van, bigatuma abaturage bamara iminsi itatu nta mazi.
Yakomeje ati “Akakijyana mu Bugesera akakigurisha ibihumbi bitatu by’Amafaranga y’u Rwanda, van igura amafaranga menshi, unayikuyeho ntiwakongera kuyisubizaho. Haba hangiritse metero nyinshi, amazi menshi aragiye. Abaturage bamaze iminsi itatu nta mazi. Mu babuze amazi harimo na wa wundi waguze cya cyuma.’’
IGP Namuhoranye yanavuze ko hari n’aho abantu bakoze muri Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu, REG, bajya mu baturage nk’abakozi bagakata amasinga bakajya kuyagurisha.
Ati “Akurira ipoto bakagira ngo ari kubakorera amashanyarazi. Bakazamuka umwe agakata iburyo, undi ibumoso. Bagatwara urusinga, uruguze akarujyana ku ruganda rushongesha rwa rusinga.’’
Yavuze ko ikibabaje ari uko urwo rusinga arutanga ku bihumbi 11 Frw ariko uruganda rwe rugahomba miliyoni 200 Frw kubera kubura umuriro.
Ati “Twagiye kubijyamo dusanga bari gucuruza ibyapa byo ku muhanda. Twarabwiye ngo mucire birarura. Mubabwire ko umuntu ubyuka mu gitondo, agiye kwangiza ibikorwaremezo, mumutubwirire ngo mucire birarura. Tumaze gufata benshi.’’
Yatanze urugero ko ibyo bikorwa byagiye bituma hari abaturage benshi Babura amashanyarazi, ibitaro bikabura umuriro ku buryo bishobora no kuviramo abarwayi gupfa cyane ku baba bari ku mashini.
Yakomeje ati “Bikaba bibi rero iyo ugiye kumufata agashaka gukoresha bya bikoresho. Hari umwe uvamo neza n’undi biri bururire. Ni yo mpamvu navuze ngo acire birarura.’’
IGP Namuhoranye yanakomoje ku batekamutwe bakoresha amayeri atandukanye nko kwiyita abakozi ba sosiyete z’itumanaho ndetse n’abajura bo mu ngo ko polisi itazihanganira ibyo bakora.
Ati “Abatekamutwe turi kubiruka inyuma. Barahari. Abandi bajura baturaza amajoro, tumaze igihe duhanganye na bo.’’
Imibare igaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri uyu mwaka, abagera kuri 829 bafatiwe mu bikorwa byo kwangiza imiyoboro ikwirakwiza umuriro n’amazi.
Ubu bujura bw’ibikorwaremezo by’amazi n’amashanyarazi bwagize ingaruka zikomeye ku miyoboro y’amashanyarazi, amapoto, insinga zica mu butaka no kwangirika kw’ibindi bikoresho bitanga umuriro.
Polisi y’u Rwanda imaze kugarura byibuze insinga z’amashanyarazi zari zibwe zireshya na metero 12.360 aho bamwe mu bangiza ibyo bikorwaremezo bafashwe, barimo abantu 50 batawe muri yombi mu kwezi gushize.
Imibare igaragaza ko Intara y’Amajyepfo ari yo ifite umubare munini w’abafatiwe muri ibyo bikorwa bangana na 39%, igakurikirwa n’iy’Amajyaruguru ifite 26%, iy’Iburengerazuba n’iy’Iburasirazuba zikagira 13%, mu gihe Umujyi wa Kigali wagaragayemo 9%.