Mu karere ka Gicumbi hakomeje kuvugwa umukobwa w’umwangavu wasambanyijwe n’umubyeyi we ndetse akaba asaba ubufasha.
Uyu mukobwa waganiriye BTN, yavuze ko hashize igihe ababyeyi be batandukanye agasigarana na se umubyara mu mu rugo ari nabyo byamuhaye urwaho rwo kumusambanya.
Ati “Mama na papa baje gutandukana twebwe abana bato dusigarana na Papa hanyuma aza kugira ingeso mbi amfata ku ngufu mfite imyaka 13.”
Ngo si ubwa mbere uwo mugabo akoze ayo mahano kuko yabikoze no ku mwana we mukuru nk’uko uyu mwana abivuga.
Ati “Ntabwo ari njye papa yabikoreye gusa kuko na mukuru wacu yarabimukoreye”.
Uyu mukobwa yakomeje avuga ko nyuma y’aho bibereye yahise agira ipfunwe ryo gukomeza kuba mu rugo akahava. Avuga ko icyatumye atabimenyekanisha harimo ubwoba no kuba mukuru we yarabibwiye ubuyobozi ntibugire icyo bukora.
Gusa uyu mugabo abajijwe icyo avuga kubyo umukobwa we amushinja yabikanye yivuye inyuma.