Umusaza w’imyaka 63 yafashwe arakekwaho gusambanya ku gahato umwuzukuru we w’imyaka 8 y’amavuko.Uyu musaza akaba akomoka Murenge wa Gitoki, Akarere ka Gatsibo .
Ibi bikaba byarabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Gicurasi 2022.Umugore w’uyu musaza akaba ari we wamwifatiye nijoro arimo gukorera ibya mfura mbi uyu mwuzukuru wabo.Uyu mukecuru yatangaje ko bijya gutangira uyu musaza yashatse kurwana ku mugoroba,bituma uyu mukecuru amuhunga ajya kwiraranira n’abana.Bigeze nijoro nibwo uyu musaza yaje akubita urugi rw’icyumba barimo arabinjirana ,ari nabwo yahise aryama inyuma y’uwo mwana amukuramo imyenda akora ayo mahano.
Mu magambo ye yagize ati:’‘Ibintu byatangiye guhera nimugoroba ashaka kurwana nkoresha uburyo bwose ndamuhunga nisangira abana aho barara mu ruganiriro. Naryamye mu ntebe noneho aza gukingura urugi akoresheje imigeri ariko naramwumvaga n’uko arakabakaba asanga aho abana baryamye aryama inyuma y’ako kana agakuramo imyenda n’ikariso noneho nawe avanamo ibintu bye.Nahise mbwira umwana nti ‘cana itara we twatewe’. Acanye itara nsanga uwo musaza akari inyuma arimo aragatsindagiramo ibintu bye. Nahise nsaba inkoni ndamukubita abana baramunyambura ndimo kumukubita mpita mvuga ngo sinareka kubibwira abantu.”
src:BTNTV