in

Mu Rwanda: Umugore yajombaguye ibyuma umugabo we n’inshoreke abasanze mu nzu bari kwiha akabyizi

Umugore yagogereye umugabo we w’umwalimu batandukanye aryamanye n’undi mugore maze abajombagura ibyuma.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Karukoranya B, mu kagari ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza aho umugore yateye icyuma umugabo we n’inshoreke bari kumwe mu nzu.

Abaturage babwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko uyu mugore yari yaratandukanye n’uyu mugabo aho yahise ajya kwibera mu mugi wa Kigali.

Ubwo yari ari i Kigali, umugore yamenye amakuru ko umugabo we yazanye inshoreke ni uko amanuka byihuse abasanga mu nzu maze abateragura ibyuma bombi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana Egide Bizimana yemeje aya makuru ko abo bombi batewe ibyuma n’uwo mugore.

Amakuru avuga ko uyu umugore afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Busasamana, naho umugabo n’inshoreke bajya kwivuza kwa muganga.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Lionel Messi ashobora kuzabisikana n’umukinnyi muri Manchester United

Radiyo y’abagore gusa yafunzwe izira gucuranga indirimbo