Mu gihe ibikorwa bimwe na bimwe bikomeje gufungurwa nyuma yuko byari byari byarahagaritswe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid19. Bamwe mubatuye mu mujyi wa Kigali bavugako imwe mu mirimo yagiye itakara mugihe cya Covid19.
Imibare y’ikigo cy’igihugu kibarurishamibare kigaragaza ko muruyu mwaka wa 2021 abantu bari mu cyiciro cyo gukora bangana na 7600000, ariko abafite imiromo ni 3400000 gusa.
Muri rusange abadafite akazi ni 23%. Abakora mu bucuruzi bangana na 210000 batakaje akazi, mu bwubatsi ni 122000, mu nganda ni 149000, naho mu buhinzi bakaba 277000.
Guverinoma ivuga ko ikomeje guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri by’umwihariko ihereye mu rubyiruko kuko hari uturere tumaze gutangwamo miliyoni zisaga 600 Frw agamije guhanga imirimo. Muri uyu mwaka abantu badafite imirimo bari ku gipimo cya 23%.