Umusore w’umunyarwanda witwa Nyandwi Veneranda yashyize hanze inkuru ibabaje yubuzima bwe budasanzwe aho yavuze ko yavutse afite ibitsina bibiri (gabo&gore) n’amabere nk’aya bagore ndetse akaba yibaza niba azasaza ari umusaza cyangwa umukecuru.
Uyu mugabo aganira n’umunyamakuru Gerald Mbabazi yatangaje ko yamenye ubwenge asanga afite imyanya y’ibanga ibiri, ndetse ubwo yageraga mu kigero cy’imyaka 13 yatangiye kumera amabere.Ibi byatangiye kujya bitera isoni atangira kujya ayazirika ,ndetse agaterwa ipfunwe no kujya kwihagarika akicara nk’abakobwa kandi ari umuhungu.
Yagize ati”:nkimara kuba mukuru nibwo natangiye kumera amabere ,bikaba inintu byambangamiraga kuba mbifite,ndetse n’ahantu ngeze bakanseka”
Uyu musore uvugana amarira menshi bikazamura amarangamutima y’abamureba yakomeje agira ati:”mbere yuko mbagisha amabere yanjye nakundaga kujya gushaka akazi ahantu ariko simpamare iminsi, kuko iyo abantu bambonaga mfite amabere baransekaga cyane bakenda kunkuramo imyenda ntangira kwanga imiterere yanjye nshaka imigozi ndayazirika.Gusa amabere yakomeje gukura aba manini.”
Uyu mugabo yakomeje avuga ko amabere ye yakuze angana nayabaore gusa yagiye kuyabagisha.Ababazwa no kuba yarashatse umugore bikabananira kubana kuko atabashaga gukuramo imyenda, ndetse no gutera inda.Avuga ko nubwo afite ibitsina bibiri ari yiyumva nk’umugabo kuko igitsina gabo cye nicyo gifata umurego ariko akihagarika asutamye nkabakobwa nabagore.Bityo ngo ibitsina bye byombi bikora imirimo ikorwa na kimwe.Ikindi gitangaje ngo udusabo twintanga twe tuba imbere mu mubiri mu gihe abandibagabo tuba inyuma.Yibaza niba asaza nkumusaza cyangwa umukecuru.