in

Mu Rwanda: inkuru y’umugore uheka umugabo we nk’umwana muto yakoze abatari bake ku mutima

Burya urukundo rugaragarira mu buryo butandukanye gusa nanone gukunda umuntu ntibisaba ibya mirenge ahubwo ni umutima ushaka.Uyu mubyeyi yabaye urugero rw’abakundana aho aheka umugabo we mu mugongo nk’uheka umwana nyuma y’aho acikiye amaguru kubera kanseri.

Aba bombi batuye mu murenge wa Karambi mu Karere Ka Nyamasheke Mu Ntara y’i Burengerazuba aho umugabo afite ubumuga bw’amaguru yombi.

Amazina ye Yitwa Ntirusekanwa Elisaphan akaba kuri ubu yaracitse amaguru yombi.Uyu mugabo aganira na shene yo kuri youtube yatangiye avuga ko afite ikibazo cy’ubumuga bw’amaguru aho byatangiye ari ikibazo cya Kanseri agiye kwa Muganga baca ukuguru kumwe hashize imyaka itanu bamuca n’ukundi kuko yagiye kwa muganga aba aricyo cyemezo bafata.

Abisobanura neza yavuze ko byatangiriye mu ino rimwe birakura bigeze aho bifata akaguru kose ahita ajya kwa muganga bamubwira ko bagomba guca uko kuguru.Nkuko abisobanura uyu mugabo kuri ubu afite abana bane n’umugore gusa avuga ko ashimira umugore we kuko yagerageje kimwitaho kugeza nubu.

Kuri ubu uyu mugore w’uyu mugabo niwe umuheka mu mugongo akamujyana aho agiye hose, kuko uyu mugabo nibura iyo agerageje kugenda akuruza ikibuno kuko ntabushobozi bwo kugenda afite.Iyo ashatse kugira aho ajya amukubita mu mugongo akamujyana, gusa ngo iyo umugore we amuhetse abantu baramuseka bakamuca intege gusa umugore we akihangana agatuza akabyakira.

Nyuma y’uko amaguru y’uyu mugabo bayakase yahuye n’ingaruka zikomeye cyane cyane mu buzima bwe bwa buri munsi kuko nta murimo n’umwe yashobora kwikorera wenda ngo abe yabona akazi kamuhesha amafaranga yo kubaho.

Uyu mugore yabaye urugero rw’iza rw’abakundana bya nyabyo aho yerekanye ko burya koko no mu rukundo ushobora guhura n’ibihe bikomeye ariko nyamara wasubiza agatima impembero ukabasha kugumana n`umukunzi wawe nyamara mwari mwaratandukanye byarangiye gusa hari byinshi biba bishobora guhinduka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Knowless we wakongera ugakwa|Dore Ababyeyi b’ibyamamare 5 bakomeje gutera nk’inkumi!

VIDEO: Ababyeyi bumiwe babonye abana bato babyina nk’abantu bakuru