Mu karere ka Rusizi haravugwa inkuru itangaje y’umuvuzi gakondo wagaruje amafaranga ye yari yibwe n’umusore akoresheje imbaraga ze zidasanzwe.
Amakuru avuga ko uyu muvuzi gakondo yitwa Dr. Kigoma wo mu Gisaka, yari mu Mujyi wa Rusizi agiye kugira icyo agura muri alimentation, ashatse amafaranga ngo yishyure arayabura, asanga bayibye.
Ako kanya yahise akora ku miti ye, avuga ko agiye guhamagara uwamwibye. Umujura yahise aza yiruka ataka ashakisha uwo yibye ngo amusubize ibye.
Dr. Kigoma yagize ati “Nashatse amafaranaga ndayabura nsanga ikofi bayibye harimo ibihumbi 12 Frw n’andi mafaranya ya Congo ibihumbi 10, kubera ko Abanya-Gisaka batibwa, mpita nkora ku miti nkoresha abantu bambwira ko igisambo kiri gutaka ndahagera umujura ampa ibyanjye.”
Ababonye uriya mujura, bavuga ko akimara gutanga ikofi y’abandi yagiye yahise ashima Imana yamukoreye ibitangaza kuko yumvaga nta mahoro afite.