Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wahaye inkunga Guverinoma y’u Rwanda, ifite agaciro ka miliyoni €11 [asaga miliyari 14 Frw]
Iyi nkunga, izifashishwa mu guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa mu Banyarwanda n’imirire mibi.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri ku ya 31 Ukwakira 2023, mu muhango wabereye i Kigali, ubwo izi mpande zombi zashyiraga umukono ku masezerano y’ubufatanye.
Hahise hatagizwa ku mugaragaro gahunda ya “Kungahara” izashorwamo iyi nkunga, aho izahuriza hamwe indi mishinga 14 izafasha mu guhangana n’ibi bibazo.
Iyi gahunda izamara imyaka ine, izakorerwa mu turere 20 two mu Ntara zose z’igihugu.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Burera, Nshyimiyimana Jean Baptiste, yavuze ko iyi gahunda izagira uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’abo ayoboye ndetse inazamure umusaruro w’ibihungwa cyane ibiva mu gishanga cya Kamiranzovu.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Olivier Kamana, yavuze ko ubwiyongere bw’ikibazo cyo kutihaza mu biribwa ahanini bwatewe n’intambara y’u Burusiya na Ukraine yagize ingaruka mbi ku bihugu byinshi birimo n’u Rwanda.
Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Belén Calvo Uyarra, yemeje ko “Bimwe mu bizibandwaho ni ukongera imbuto y’ibirayi n’ibigori n’uburyo ibiribwa muri rusange bitakomeza kubura ku isoko.