Mu Rwanda abafite ubumuga bwo kutabona bakorewe bibiliya ndetse n’abatazi gusoma bakorerwa bibiliya zivuga
Ikigo kiri mu bitunganya ibitabo na za bibiliya mu Rwanda, Sosiyete pabulic yatangaje ko kuri ubu hasohowe bibiliya zagenewe abafite ubumuga bwo kutabona ndetse n’izagenewe abatazi gusoma no kwandika.
Batangaje ko bibiliya zagenewe abafite ubumuga bwo kutabona, bakorewe bibiliya zifite inyuguti nini ku buryo umusomyi asoma akoresheje ikiganza akabasha gusobanukirwa ibyanditswe.
Izi bibiliya kubera ziba zisaba kuba ari nini cyane bagiye bazicamo ibice ku buryo bibiliya imwe ishobora kujya mu makarito arenga atanu ( niba utabyumva neza dore uko bimeze : Matayo uri ukwayo, Luka ukwayo, Mariko ukwayo, gutyo gutyo mpaka ibitabo byose biri muri Bibiliya birangiye).
Naho abatazi gusoma no kwandika nabo bagemewe bibiliya, izi zo ni bibiliya zitangaje kandi zirimo ikorana buhanga rihambaye kuko zo ziravuga. iyo umuntu ashaka gusoma ahantu runaka araharambura ubundi ikamusomera.