Mu myaka 30 ishize byagaragaye ko uburebure bw’igitsina cy’abagabo bwiyongereho ugereranyije na mbere (ubushakashatsi)
Abashakashatsi bagaragaje ko impuzandengo y’uburebure bw’igitsina cy’abagabo yiyongereye ku rugero rwa 24% mu myaka 30 ishize.
Ni ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere zo muri Kaminuza ya Stanford, bwagaragaje ko muri iyo myaka 30, impuzandengo y’uburebure bw’ubugabo yavuye kuri santimetero 12 ikagera kuri santimetero 16 igihe igitsina cyafashe umurego.
Amakuru atangazwa na 7Sur7, avuga ko abashakashatsi batunguwe n’ibisubizo babonye. Nta mpamvu nyakuri yateye izi mpinduka yagaragajwe ariko hakomojwe ku binyabutabire biboneka mu bikoresho bya pulasitiki, ibikoresho byifashishwa mu kongera ubwiza, ibikinisho n’ibindi.
Ubushakashatsi bugaragaza ko mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere by’umwihariko ibyo gutera akabariro, igitsina kigufi ari cyo cyiza bitewe n’uko ikirekire gishobora kwangiza imwe mu myanya y’ingenzi y’umugore mu gice cy’imbere by’umwihariko nyababyeyi cyangwa umura, bikaba byamuviramo ububabare bukabije.