in

Mu mugambi mubisha yarafitiye abaturage umusore w’imyaka 22 yafashwe ari kwangiza ibikorwa remezo

Abashinzwe umutekano bafatanyije n’abaturage mu Karere ka Gisagara, ku wa Gatanu hafashe umusore w’imyaka 22 ukurikiranyweho kwangiza ibikorwaremezo

Uyu musore yafashe yiba ibyuma n’amaburo bifunze ku mapoto y’amashanyarazi.

Yafatiwe mu kagari ka Gikonko mu murenge wa Gikonko, afite ibyuma 20 n’amaburo manini apima ibilo bitandatu.
Ushinzwe umutekano yagize ati “Hari hamaze iminsi hagaragara ikibazo cy’amapoto akurwaho ibyuma n’abantu bataramenyekana.

Ku wa Gatanu saa Kumi n’imwe z’umugoroba nibwo twahamagawe n’umuturage wo mu kagari ka Gikonko avuga ko hari umuntu ubitse mu nzu akodesha ibyuma n’amaburo menshi, bikekwa ko byibwe ku mapoto y’amashanyarazi.”

Akimara gufatwa yavuze ko atari ibye, ko ahubwo yari yabisigiwe mu gitondo cya kare n’undi wamusabye kubimubikira ngo agaruke kubifata ku mugoroba.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Alejandro Garnacho yafotowe yambaye umwenda w’imbere uriho izina rya Cristiano Ronaldo

Imodoka yari itwaye umuceli yaguye mu baturage ihitana abantu 2