in , ,

Mu mbyino ishimishije, Umudamu wa Balack Obama yagaragaye yishimira isabukuru y’amavuko (Video)

Perezida Balack Obama ndetse n’umufasha we ni bamwe mubakunzwe yaba mugihe Obama yari ayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na nyuma yaho bitewe nuko bitwara mu buzima busanzwe-bakaba bakunda kugaragaza ubuzima bwabo bwite n’ubw’abana babo, akenshi burangwa n’urukundo no kwicisha bugufi. Obama akaba yarayoboye 2009 kugeza 2017.

Tariki 17 Mutarama, nibwo umufasha we Michelle Obama yizihiza isabukuru y’amavuko. Uyu mwaka, umugabo we akaba yaramwifurije isabukuru nziza akoresheje amagambo y’urukundo ndetse n’ifoto yamusomye ku itama

Nyuma, Michelle Obama wujuje imyaka 58 y’amavuko akaba yagaragaye ari mubyishimo aho yarimo abyina mu buryo bushimishije ndetse na Cake (umutsima) imuteretse imbere maze ashimira abantu bamwifurije isabukuru nziza

Mu magambo ye Michelle Obama yagize ati “wakoze cyane ku bw’urukundo rwinshi wampundagajeho, Waba wanditse ubutumwa, imeri, cyangwa wabinyujije ku rubuga nkoranyambaga, buri butumwa bw’amavuko nakiriye uyu munsi bwasobanuye byinshi kuri njye. Nshimishijwe cyane no kubona abantu benshi batewe ishema nange, Ntegerezanyije amatsiko kubona icyo uyu mwaka utaha uduhishiye”

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore yasutse amarira abonye umukunzi we ku mbuga bateretaniraho ashaka uwamurongora

Imana ntirya amandazi! Ikindi gitangaza kibaye kuri wa mugabo wagaragaye asunika ingorofani mu mihanda ya Kigali