Rutahizamu Cristiano Ronaldo wubatse izina muri ruhago y’isi kubera ubuhanga bwe byatumye yegukana ibihembo bikomeye ku isi.
Bivugwa ko nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, uyu rutahizamu ashobora gutandukana na Manchester United agasubira iwabo mu ikipe ya Sporting CP, aho amateka ye muri ruhago yatangiriye.
Ibi abantu bakaba babihuje n’uko yamaze kugura inzu ihenze muri Portugal iherereye mu Mujyi wa Cascais muri Quinta da Marinha ibirometero 40 uvuye Lisbon.
Ni inyubako iri mu zihenze mu gace k’ibihugu by’I Burayi, igeretse inshuro 3 ikaba ubwa yo ni metero kare 2,720 ni mu gihe hanze ari metero kare 554.