Ni indege yo mu bwoko bwa Boeing 737 yahinduwemo inzu y’agatangaza nyuma yo gukoreshwa na sosiye ebyiri ariko nyuma ikaza guparikwa.
Ibice bimwe byayo byahinduwemo restaurant, ibindi bigirwa inzu ndangamurage, aho gufatira ikawa n’aho kwidagadurira.
Iyi ndege yahinduwemo inzu y’agatangaza, iherereye ku Kirwa cya Bali, ku mucanga w’ahitwa Nyang-Nyang muri Indonesia, kugeza ubu ikaba ishobora gufatwa nk’imwe mu ndege zahinduwemo ibintu bihebuje kurusha izindi.
Ifite ibyumba bibiri abantu bashobora kuryamamo, ikagira ubwogero bugezweho (Swimming Pool), ikaba yarashyizwe muri metero 150 uturutse ku nyanja.
Biteganyijwe ko abantu bazaba batangiye gukodesha aho hantu guhera muri Mata uyu mwaka, aho bishobora kujya bisaba abantu amadolari ya Amerika agera ku bihumbi birindwi. Miliyoni hafi 7frw.