in

Mu mafoto akeye ihere ijisho abanyamakurukazi nyarwanda bavugisha abatari bake kubera ubwiza bwabo buhebuje

Nkuko by akomeje ku garagara mu bakurikirana bamwe muri aba banyamakurukazi a benshi bagiye bagaruka ku buranga bwabo buvugisha abatari bake, Uru rutonde rwagarutse ku banyamakuru bafite ubwiza buvugisha benshi.

Brenda Mäckenzie

Brenda uri mu bagize itsinda rya Mäckenzies ahuriyemo n’abavandimwe be, mu minsi ishize yinjiye mu mwuga w’itangazamakuru aho kugeza uyu munsi akora kuri Power FM.

Ni umwuga mushya kuri uyu mukobwa uri mu bakundirwa ikimero n’uburanga bwe, by’umwihariko bigakurura abatari bake ku mbuga nkoranyambaga bamukurikira.

Kuri Power FM, Brendah akora mu kiganiro Day Break ahuriramo na Darius Kalisa Oortis, iki kikaba aricyo Rusine Patrick yakoragamo mbere yo kwerekeza kuri Kiss FM.

 

Martina Abera

Martina Abera uzwi cyane mu kigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru, RBA, akorera televiziyo ya KC2. Ni umwe mu banyamakurukazi bakundirwa bikomeye uburanga bwabo.

Uyu mukobwa unyuzamo akanasoma amakuru yo mu Kinyarwanda kuri Televiziyo Rwanda, azwi mu kuyobora ibirori bitandukanye nka Miss Rwanda n’izindi nama zikomeye.

Uwamwezi Mugire uzwi nka Bianca

Umunyamakuru Uwamwezi Mugire uzwi nka Bianca ukorera Isibo TV ni umwe mu bakunzwe mu myidagaduro y’u Rwanda. Uretse kuvuga neza amakuru, uyu mukobwa akundirwa ikimero cye.

Bianca watangiriye urugendo rw’itangazamakuru kuri City Radio, yanyuze kuri Flash FM na Flash TV mbere yo kwerekeza ku Isibo TV aho akora ikiganiro ’Take over’ ahuriyemo na MC Buryohe.

 

Mahoro Ketia uzwi nka Gigi Ketty

Umunyamakuru Mahoro Ketia uzwi nka Gigi Ketty ku mbuga nkoranyambaga, ni umwe mu bakobwa b’uburanga n’ikimero bikundwa n’abatari bake kuri Isibo TV.

Uyu mukobwa uzwi mu kiganiro Chapa Chapa afatanya na Murenzi Emmanuel uzwi nka Emmalito, yatangiye umwuga w’itangazamakuru mu minsi ishize ahereye ku Isibo TV, yanamwubakiye izina.

Kugeza uyu munsi afatwa nk’umwe mu bakobwa beza babarizwa muri uyu mwuga.

Muri Kanama 2022 nibwo uyu mukobwa yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga, ndetse amakuru ahari ni uko ari mu myiteguro y’ubukwe.

Ingabire Yvonne

Ingabire Yvonne ni umwe mu banyamakuru bamaze igihe kitari kinini batangiye akazi mu kigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru, RBA, ndetse yakoze kuri Royal TV itarafungwa.

Uyu mukobwa uzwi mu kiganiro Samedi Détente, Amahumbezi, Waramutse Rwanda n’ibindi binyuranye ajya yiyambazwamo, ni umwe mu bakundirwa uburanga nubwo ari n’umuhanga mu bijyanye n’itangazamakuru.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru mashya, Whatsapp yahagaze ntirimo gukora

Umuhanzi Uncle Austin yatandukanye na Power Fm Byeruye