in ,

Mu kuzana impinduramatwara nziza mu muziki nyarwanda, umuhanzi Meek Belly yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya ari ku rwego rwo hejuru (inkuru irambuye)

Meek Belly

Martin Ganura uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Meek Belly akaba ari umuhanzi nyarwanda mushya ubu akaba yasohoye amajwi ndetse n’amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Garuka”. Amajwi y’iyi ndirimbo ye yakozwe na Producer Pastor P. Abantu benshi bakaba baratangajwe n’amashusho ya video yayo yakozwe na  Pure Gaze Pictures arimo ababyinnyi babigize umwuga.

Meek Belly

Meek Belly, umwanditsi, umuririmbyi, umuraperi akaba n’umucuranzi wa piyano yinjiye mu muziki nyarwanda nyuma yo kumara imyaka itari mike akorera imiryango mpuzamahanga itandukanye irimo Catholic Relief Services ndetse na World Vision.

Meek Belly

Meek yatangiye kuririmba akiri umwana muri korari y’ikigo cya purimeri yizemo cya Mengo Primary Kampala; yanaririmbye mu ma korari atandukanye y’I Butare ubwo yigaga muri Kaminuza nkuru y’U Rwanda akaba yaranacuranze piyano mu nsengero zitandukanye.

Meek Belly

Mu kiganiro twagiranye nawe, Meek, wanabaye umunyamakuru muri the New Times, yasobanuye urukundo afitiye umuziki.  “ Kuva narangiza kaminuza nabonye amahirwe yo kubona akazi keza, nkorera ibigo bikomeye bitandukanye. Nubwo nakoze akazi neza nkanakomeza kuzamurwa mu ntera, numvaga hari ikibura, numvaga nta munezero kubera kudakora umwuga nkunda kurusha iyindi ariwo “umuziki” – Meek

Meek Belly

Meek amaze gukora indirimbo zigera kuri eshatu, iyi ikaba ariyo video ye ya mbere akoze, akaba afite gahunda yo gukora izindi video ebyiri mbere y’uko uyu mwaka wa 2017 urangira. Meek yanadutangarije kandi ko ateganya no kuzakorana indirimbo n’abahanzi benshi batandukanye.

Kanda hano  urebe amashusho y’indirimbo “GARUKA” ya Meek Belly afatanyije na MDT

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore amafoto y’abastar nyarwanda yabiciye bigacika kuri instagram mu cyumweru gishize

Irebere udushya twabereye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Producer Clement (amafoto)