Mu kiruhuko cy’ikipe y’igihugu, mu Rwanda hagiye kubera irushanwa rikomeye rizitabirwa n’ikipe imwe ikomeye ikina icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru
Muri iki kiruhuko cy’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi igiye kwitegura imikino yo gushaka iteke yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika, mu Rwanda hagiye kubera irushanwa rihuza amakipe ya Police.
Kuva mu mwaka wa 2019, iri rushanwa ryari risanzwe riba, nibwo ryaherukaga kuba kubera ikibazo cy’icyorezo cya COVID-19 cyari kimaze kuzengereza isi biba ngombwa ko riba rihagaritswe ariko iri rushanwa rigiye gusubukurwa ribera hano mu Rwanda nyuma y’imyaka irenga 3.
Iri rushanwa rihuza Police z’ibihugu byose by’Afarika y’iburazirazuba, riritabirwa n’amakipe akomeye aturutse mu bihugu birimo Tanzania, Burundi, Uganda, Kenya, Rwanda, Ethiopia, Sudan y’epfo hamwe na Sudan ya ruguru zoze zizahurira hano mu Rwanda.
Biteganyijwe ko iri rushanwa rizaba hagati ya tariki 20 na 30, ubwo bivuze ko Police FC itozwa na Mashami Vincent azakoresha abakinnyi bazaba batahamagawe mu ikipe y’igihugu.