Umusore wari usoje amasomo ya gisirikare yakozwe n’ikimwaro kivanze n’isoni nyinshi ubwo yageraga iwabo aje gutungura ababyeyi be maze akabagwaho barimo gutera akabariro.Uyu musore w’Umunyamerika, ubwo yari ashoje igisirikare mu Gihugu cy’Ubudage, yashatse gutungura ababyeyi be ariko byaje kugenda uko atabitekerezaga.
Ikinyamakuru the Sun dukesha iyi nkuru cyanditse ko ubwo uyu musore w’imyaka 20, yashakaga gutungura ababyeyi be, maze aza mu rugo atababwiye. Agezeyo yinjira nk’ibasanzwe, ageze no ku cyumba cy’ababyeyi be, yinjira adakomanze, ari bwo amaso ye yabonaga ibyo atashakaga kubona.
Yatangaje ko kubona nyina na se barimo kwiha akabyizi, byamukoze mu bwonko cyane ku buryo yumva afite n’isoni zo kurebana na bo mu maso. Ati:”mu buzima bwange iki ni cyo kintu kinaniye kucyakira Kandi cyanteye ubwoba”.
Nyina w’uyu musore witwa Kaati w’imyaka 39 n’umugabo we Richard w’imyaka 54, batangaza ko umuhungu wabo yabaguye hejuru bambaye uko bavutse, bari mu gikorwa cy’urukondo ubwo yinjiraga adakomanze.
Nyina w’uyu musore avugako agikubita amaso umuhungu we yakubiswe n’inkuba, ndetse yumva afite ikimwaro kinshi.