‘Mu gihe witwaye gutya uri gusangira n’abandi bizatuma ugaragara nk’umusirimu’ dore uko ukwiye kwitwara igihe uteraniye ku meza n’abandi
Bitewe nuko isi igenda ihinduka bisaba ko witwararika muri buri kintu cyose kugira ngo ugaragare nk’umusirimu imbere y’abandi kuko twese dukunda icyubahiro.
Tugiye kurebera hamwe ibyingenzi wakwitaho igihe uri gufungura hamwe n’abandi.
1. Hekenya ufunze umunwa: Igihe urya gerageza urye mu kinyabupfura ubumbye umunwa ndetse wirinde kuvugana ibiryo mu kanwa kuko bishobora kuyoba ugakorwa mu muhogo cyangwa ababireba bikababangamira.
2. Fata ibikoresho neza: Ntukoreshe ikanya cyangwa ikiyiko nk’isuka, ndetse ubifateho umaze gukaraba hanyuma uze kumeza wisukuye.
3. Igihe usoje kurya ifunguro ryawe, tegereza kugeza urangije guhekenya kugira ngo ubone kunywa cyangwa kumira icyo kunywa kuko byangiza igifu kurya uri no kunywa cyane cyane mu gihe cy’igogora.
4. Mu mabwiriza y’imirire birabujijwe gusoza kurya ugahita ujya kuryama:
Irinde kuryama ukiva ku meza cyangwa ukimara kunywa kuko kuryama ari umwanya wo kuruhuka atari umwana wo gukora kw’igifu.
Iby’ibanze wagakwiye gukurikiza mu gihe wasabanye n’abantu bikaba ngombwa ko muhurira ku meza.