Mu gihe imvura igwa ari amazi kuri iyi nshuro hari igihugu cyagwiriwe n’imvura y’amafi.
Abaturage batuye umwe mu mijyi yo muri Australie baherutse gutungurwa n’imvura y’amafi, ikintu kidakunze kubaho gishobora kuba gifitanye isano n’imiterere idasanzwe y’ikirere.
Byabaye mu mujyi wa Lajamanu uherereye mu Majyaruguru ya Australie hafi y’ubutayu bwa Tanami.
Abatuye muri ako gace bari batarabona ibintu nk’ibyo mu myaka igera ku icumi ishize ubwo inkubi y’umuyaga yajaburaga amafi mu migezi ikayararika ku butaka.
Ubuhamya bw’abaturage buvuga ko muri ayo mafi harimo ayageze ku butaka akiri mazima bayasunikira mu biziba kugira ngo abashe gukomeza guhumeka.
Ibyabaye ngo bisanzwe bibaho nk’uko byasobanuwe n’inzobere bikaba bizwi nka ‘pluie animale’ cyangwa imvura y’ibisimba ariko bamwe babyise umugisha w’Imana.
Jeff Johnson, umuhanga mu bijyanye n’amafi mu nzu ndangamurage ya Queensland, yavuze ko atari ubwa mbere ibimeze nk’ibi bibaye. Mu 2010 muri Lajamanu byarabaye kimwe no mu 2004 ndetse no mu 1974.