in

Mu gahinda kenshi, umuhanzikazi Cecile Kayirebwa yavuze ukuntu Yvan Buravan yamuhemukiye cyane

Umuhanzikazi wabiciye bigacika mu muziki nyarwanda cyane cyane mu njyana ya gakondo, Cecile Kayirebwa mu kiganiro yagiranye na Max TV yavuze ku gahinda yatewe no kubura Yvan Buravan kubera ukuntu yagiye akiri muto.

Yagize

 ati “ ese koko umwana nk’uriya ni we wagakwiye kugenda? Ku myaka 27? Umukecuru yagenda cyangwa umusaza akagenda, ariko se abana baradusiga bakagenda bakabona ko umuntu yabigenza ate koko”

Cecile kayirebwa Kandi yongeye kugaragaza agahinda akomora kuri iriya ndwara yahitanye ubuzima bwa Buravan ko Atari we yagakwiye guhitamo wenda igatwara abandi.

Nabwo agira ati “ yabuze gutwara ibisaza n’ibikecuru, Buravan yarampemukiye cyane, kuko ntago yagakwiye kugenda kuriya, uzi kubona umwana ufite impano nka yiriya ukora ibintu nka biriya? Yarampemukiye cyane.”

Uyu mukecuru ari mu bakunzwe cyane kubera impano ye itangaje ndetse n’indirimbo ze zabaga zirimo ubuhanga buhanitse nka Naraye ndose, Laurette ndetse n’izindi zitandukanye.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi wa Rayon Sports agiye kwerekeza mu ikipe ya Kiyovu Sports

Dore impamvu ibitaramo byabangamiraga abaturage bituma hubakwa Kigali Arena izwi nka BK Arena