in

Mu byamamare byari bihari harimo na Pastor Claude: Udushya twagaragaye mu bukwe buhenze bw’umupfumu Salongo wasezeranye imbere y’Imana n’umugore we – AMAFOTO

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ugushyingo 2023, umuvuzi gakondo Rurangirwa Wilson wamamaye nka Salongo yasezeranye n’umugore we imbere y’Imana y’i Rwanda.

Salongo n’umugore we basezeranye nyuma y’imyaka myinshi bari bamaranye babana ariko batarasezeranye.

Ubukwe bw’aba bombi bwari bwihagazeho kuko imodoka zabatwaye zari nyinshi kandi z’igiciro gihanitse, abantu bari benshi baje kureba ubwo bukwe.

Ibyamamare bitandukanye byari bihabaye harimo nka Pastor Claude, Ndimbati, umunyarwenya Sam wo muri Zuby Comedy ndetse n’umuhanzikazi Dorimbogo.

Salongo usanzwe utavugwaho rumwe bitewe n’imbaraga zidasanzwe afite zimubashisha gutanga imiti itandukanye irimo n’ifasha mu gufata abajura no kugaruza ibyibwe bityo rero bamwe bakamwita umupfumu, umuvuzi ndetse n’andi mazina menshi.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Reba videwo y’uburyo wamukinnyi witwa Raphael yaguye mu kibuga agahita apfa – videwo

“Ntabwo ndi bene wanyu” Shaddyboo yeretse abantu ibigwi afite ababwira ko atari bene wabo ubundi abasaba  ko nabo biyerekana