in

Mu buryo bweruye, Jennifer Lopez na Rodriguez bamaze gutandukana

Kuri uyu wa Kane, tariki 15 Mata 2021 nibwo Umuhanzikazi Jennifer Lopez n’umukunzi we Rodriguez batangaje ko bamaze gutandukana byeruye ariko ko bazakomeza kubana nk’inshuti. Batandukanye nyuma y’iminsi bivuzwe ko batandukanye ariko baza kubinyomaza.

Ni inkuru yagarutsweho cyane n’ibitangazamakuru byinshi. Aba bombi babwiye The Today Show ko batandukanye ariko ko bazakomeza kuba inshuti, gukorana no gufashanya ku mishinga y’ubushabitsi bafatanyije. Ku rundi ruhande ikinyamakur cyitwa Page six cyanditse ko bashyize iherezo ku rukundo kubera ‘amabara’ yakoreye mu gace ka ‘Southern charm’.

Aba bombi byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko umubano wabo warangiye mu gihe bari mu gihugu cya Dominican Republic. Ibi bibaye mu gihe Jennifer Lopez akomeje kuvugwa kuba mu rukundo n’uwashinze ikipe y’imikino imenyerewe mu bihugu byateye imbere ya Baseball yitwa New York Yankees, mu 2017.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rwanda:Umukobwa w’uburanga utunze miliyoni 80 yavuze ko abasore batinya kumutereta.

Harahiye koko:i Kigali abagore barwaniye umugabo induru ziravuga|Umunyamakuru bamumennyeho amazi(amashusho)