Mu buryo butunguranye abahanzi nyarwanda 2 nibo bashyizwe ku rutonde rw’abagomba kwitegwa muri Afrika.
Uru ni urutonde rwakozwe n’urubuga rwa Audiomack rusanzwe rwumvirwaho umuziki. Rwarebeye hamwe uko ibihangano by’abahanzi b’abanyafurika bakiri bashya biri kwitwara, ishingira ku mubare w’abumvise ibihangano byabo mu kwezi kwa Gashyantare 2023.
U Rwanda na Nigeria nibyo bihugu bifitemo abahanzi babiri kuri uru rutonde.
Yago umusore uherutse gutangira ibikorwa bya muzika nk’umuhanzi mu mpera ya 2022, ni umwe mu bari kugarukwaho cyane mu Rwanda binyuze mu muziki we no ku mbuga nkoranyambaga, uyu musore umaze gukora indirimbo enye zirimo Suwejo, Rata, Si swing n ‘Umuhoza
Ish Kevin washyizwe kuri uru rutonde ni umwe baraperi bahanzwe amaso na benshi hanze y’u Rwanda nyuma yo kugwiza igikundiro muri iki gihugu kuva mu myaka itatu ishize.
Uyu muraperi uherutse kujyana ibitaramo bya Trappish i Burundi amaze gukora mixtape ebyiri na EP ebyiri kuva yatangira urugendo rwa muzika mu 2019.
Abandi bahanzi bari kuri uru rutonde barimo Kidi wo muri Ghana, Jeriq na Minz bo muri Nigeria, Mia Guisse wo muri Senegal , Bruce Africa wo muri Tanzania, MC Caro wo muri Liberia, John Frog wo muri Sudan y’Epfo na Kalen Cruz wo muri Afurika y’Epfo.