in

Mu birori by’akataraboneka ihere ijisho ukuntu hijihijwe imyaka 70 Umwamikazi Elizabeth amaze ku ngoma(Amafoto)

Umwamikazi Elizabeth, yambaye umwenda wo mu bwoko bwa Angela Kelly wedgewood crepe y’ubururu yambaye umwenda wa brocade yera, yishimye cyane mu birori, akaba yagendaga yitwaje inkoni ye ndetse n’agakapu k’umukara niko yageze mu ngoro ya Sandringham.

Umwamikazi Elizabeth II ubwo yageraga mu ngoro ya Sandringham

Aha ngaha akaba ariho habereye ibirori by’akataraboneka ubwo yihizaga imyaka 70 amaze ayobora ubwami bukomeye bw’Ubwongereza.

Umwamikazi Elizabeth n’akanyamuneza Kenshi.

Uyu muhango ukaba wiswe Queen’s Platinum Jubilee ukaba witabiriwe n’abantu bagiye batandukanye ariko abenshi akaba ari ababa mu bwami bw’Ubwongereza ndetse nabita ku ngoro y’umwamikazi iherereye I Sandringham.

Ku itariki ya gatanu y’ukwezi Kwa Gashyantare akaba aribwo yatangiye kuyobora Ubwongereza nyuma y’uko umubyeyi we Umwami George VI apfiriye mu 1952.

Umwamikazi mu ngoro ya Sandringham

Abantu bari bari hafi y’umwamikazi bakaba bavuze ko aribwo bwa mbere bari babonye Umwamikazi Elizabeth yishima ku rwego rungana gutya.

Umwamikazi Elizabeth II akaba ariwe muyobozi umaze igihe ayoboye

Umwamikazi Elizabeth II akaba usibye iri zina ry’ubuyobozi ubundi yitwa Elizabeth Alexandra Mary Windsor, akaba yaravutse ku  itariki ya 21, Mata mu 1926 akavukira mu gace ka Mayfair, mu mujyi wa London, ubungubu akaba afite abana Umunanin ndetse n’abuzukuru babiri.

Umwamikazi ubwo yakataga Cake yihiza imyaka 70 amaze ayoboye Ubwongereza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Zidane ashobora kubyimba PSG vuba aha, gusa haracyarimo rushorera ( Leonardo).

Yiteretse umutsima w’akataraboneka, Cristiano Ronaldo yahaye ubutumwa abamwifurije isabukuru nziza bo ku isi hose