in

Mr Eazi afunguye sosiyete y’ubucuruzi mu Rwanda

Oluwatosin Ajibade wanditse izina mu muziki wa Nigeria na Afurika nka Mr Eazi yahishuye ko yamaze gufungura sosiyete y’ubucuruzi mu Rwanda, anatangaza ko ateganya no kuhagura inzu.

Mr Eazi yatangaje itangizwa rya sosiyete ye abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.

Yavuze ko yatangije Empawa Rwanda ndetse anahishura ko ateganya no kugura inzu mu Rwagasabo.

Nkuko bigaragara ku cyangombwa yahawe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Mr Eazi yafunguye sosiyete y’ubucuruzi yitwa Empawa Rwanda Ltd ku wa 31 Gicurasi 2021.

Empawa Rwanda Ltd izaba ari ishami rya Empawa Africa, sosiyete uyu muhanzi yafunguye mu 2018.

Empawa Africa ubusanzwe igamije kuvumbura impano nshya z’abahanzi, ikabafasha gukora ibihangano byabo, kubishyira ku isoko no kubimenyekanisha kuri televiziyo, radiyo n’ubundi buryo bwose bwifashishwa.

Binyuze muri iyi sosiyete, uyu muhanzi ategura amarushanwa yo kugaragaza abarusha abandi mu bayitabiriye kugira impano zidasanzwe mu muziki.

Abatsinze bahabwa ubufasha bwo gukorerwa indirimbo n’amashusho yazo, bityo bagafashwa kuzamamaza no kuzishyira ku isoko kugira ngo babone uko batangira urugendo rwabo mu muziki.

Mr Eazi yatangaje ko yafunguye sosiyete ye mu Rwanda nyuma y’iminsi mike avuye gusura kimwe mu Birwa biherereye mu Kiyaga cya Kivu, aho naho ateganya gushora imari mu kubaka amacumbi agezweho.

 

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Niba ukunda guseka cyane buri munsi ,dore byinshi bizakubaho.

Bimwe mu byo umukobwa ugeze igihe cyo kurongorwa aba atekereza.