in ,

Moses Turahirwa yegukanye igihembo gikomeye mu bahangamideli bo Muri Afurika

Moses Turahirwa wagigitse abahangamideli bo Muri Afurika

Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli izwi nka ‘Moshions’ yegukanye igihembo cy’uhanga imideli wahize abandi muri Afurika mu bihembo bya ‘Abryanz style and Fashion Awards (ASFAs)’.

Moses Turahirwa wagigitse abahangamideli bo Muri Afurika

‘Abryanz style and Fashion Awards (ASFAs)’ ni ibihembo bihabwa abantu bari mu ngeri zitandukanye mu bijyanye n’imideli bitwaye neza kurusha abandi muri Afurika.
Ibi bihembo bitangirwa muri Uganda byatangijwe na Brian Ahumuza (Abryanz) ufite inzu y’imideli izwi nka ‘Abryanz Collection’ ikorera i Kampala.

Umuhango wo gutanga ibi bihembo ku wabaye kuri uyu Gatanu tariki 16 Ukuboza 2022.
Ni umuhango witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye bivuye hirya no hino muri Afurika birimo Zari Hassan, umunyamideli Judith Heard akaba na ‘Miss Environment International Africa 2022’, Jacinta Makwabe ukomoka muri Tanzania n’abandi.
Zari Hassan n’umukunzi we nibo bahamagaye Moses

Turahirwa Moses ukomoka mu Rwanda byaje kurangira ari we wegukanye igihembo cy’uhanga imideli wahize abandi ku Mugabane wa Afurika. Iki gihembo yashyikirijwe na Zari Hassan.
Turahirwa yegukanye iki gihembo atsinze Larry Jay, Thebe Magugu, Rich Mnisi, Kenneth Ize na Taibo Bacar.
Turahirwa Moses kandi yari ahatanye mu kindi cyiciro cy’inzu y’imideli yahize izindi muri Afurika, gusa iki gihembo ‘Moshions’ ntiyabashije kucyegukana kuko cyahawe African Boy yo muri Tanzania.
Nyuma yo kwegukana iki gihembo
Turahirwa yavuze ko u Rwanda na Uganda ari ibihugu by’abavandimwe kandi ko birushijeho gukorera hamwe byagera kuri byinshi.

Ati “Nejejwe no kuba nabaye uhanga imideli wahize abandi ku mugabane. Ibi bifite byinshi bivuze kuri njye kandi ni ikimenyetso cy’ubushobozi ibyo njye na bagenzi banjye dukora bifite mu karere no muri Afurika. U Rwanda na Uganda bifite byinshi bihuriyeho kandi dufite byinshi twageraho turamutse dukomeje gukorera hamwe.”

Yakomeje avuga ko iki gihembo u Rwanda rwegukanye ari intangiriro y’ibindi byinshi.

Ati “Ibi ni intangiriro y’ibindi byinshi bizagerwaho mu bijyanye n’imideli mu Rwanda.”


Imyambaro ya Moshions ni imwe mu isigaye ikunzwe hirya no hino ndetse abantu bakomeye mu ngeri zitandukanye basigaye bakunda kugaragara bayambaye.

Iyi nzu y’imideli yavutse mu 2015, nyuma y’uko Leta y’u Rwanda yari yashyizeho gahunda yo kwimakaza ibikorerwa imbere mu gihugu izwi nka Made in Rwanda.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Turahirwa Moses yegukanye ikihembo gikomeye muri Africa agaragara ku rubyiniro rumwe na Zari

Videwo: Uncle Austin yongeye kuzamura amarangamutima y’abakunzi ba Yvan Buravan kubera videwo yashyize hanze