in

#MissRwanda2022: Mutesi Jolly araza guserukana inkweto igura akayabo k’amafaranga miliyoni enye (Video)

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Werurwe nibwo Hari buze kuba ibirori byo gutaka ikamba rya Miss Rwanda 2022, muri ibyo birori Mutesi Jolly araza guserukana inkweto igura miliyoni 4 z’amanyarwanda.

Mutesi Jolly abinyujije kuri Instagram, yerekanye inkweto y’agatangaza aza guseruka yambaye muri Miss Rwanda 2022.

Iyi nkweto ikoze mu milinga itandukanye irimo na zahabu. Yatunganijwe n’ikompanyi ya Tom Ford, ikaba ifite agaciro kangana n’ibihumbi hafi bine by’amadorali y’Amerika ($3,950) mu manyarwanda akaba ayingayinga Miliyoni 4Frw.

Nyuma y’amashusho agaragaza iyi nkweto, yagize ati: ”Kwambara neza ni kimwe mu bintu bigaragaza imyitwarire iboneye.

Mutesi Jolly akaba yari umwe mu bagize akanama nkemurampaka mu majonjora ya Miss Rwanda uyu mwaka.

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ni nde uri buze kwegukana ikamba rya #MissRwanda2022 ?

Mu myambaro iteye amabengeza, abakobwa 19 berekeje ku Intare Conference Arena ahagiye kubera umuhango wa nyuma wa #MissRwanda2022 (Amafoto)