in

NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Miss Uwase Vanessa afashe icyemezo gikomeye ku mukunzi we.

Miss Vanessa na Putin bakanyujijeho mu rukundo.

Miss Uwase Vanessa yafashe icyemezo cyo kutazongera kugira icyo avuga ku mukunzi we mu gihe ibyurukundo rwabo bitari byagera kure.

Iki cyemezo yagifashe nyuma y’urukundo ruryoshye yigeze kugirana na Putin Kabalu bakundanye bigasakuza,akagera ubwo amwambika impeta ariko bikarangira biyoyotse.

Mu minsi ishize ubwo yahaga umwanya abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ngo bamubaze ibyo bifuza, byinshi mu byo Miss Vanessa yabajijwe byiganjemo umusore bakundana.

Nubwo yamubajijwe na benshi, Miss Vanessa yakomeje kubabera ibamba yanga kugira icyo amutangazaho.

Mu kiganiro na IGIHE kuri channel yabo ya Youtube, Miss Vanessa abajijwe impamvu akomeje gutsimbarara ku gutangaza umukunzi we, Miss Vanessa yavuze ko atamuvuga ku bw’impamvu z’akazi ke.

Ati “Ndamufite ariko sinamuvuga ku bw’impamvu z’akazi ke, igihe nikigera nzamubabwira.”

Icyakora uretse n’akazi k’umukunzi we, ahahise he mu rukundo n’amateka ahafite nabyo ntibimworohereza kuvuga uwo bakundana.

Ati “Usibye n’ibyo naje gusanga mbivuga bikarangira nabi. Naje gufata icyemezo cyo kubiceceka kuko ubanza iyo mbivuze bahita bamuntwara.”

Ikindi gikomeye gituma atagishamadukira gutangaza umusore bakundana, Miss Vanessa yavuze ko ari uko atakizera iby’urukundo rwo muri iki gihe.

Ati “Ubu ntacyo umuntu akizera, nabonye muri iyi minsi n’ubukwe buba bigapfa, singikunda kubyina mbere y’umuziki nka mbere. Nzabyizera mvuye mu kwa buki”

Miss Vanessa na Putin bakanyujijeho mu rukundo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa wambaye inkweto yabyiniye abageni mu buryo budasanzwe,induru ziravuga.

Uko gahunda yo gukura ikiriyo no gufasha umuryango wa Jay Polly iteye.