in

Miss Umutoni Paccy witabiriye Miss Rwanda 2016 ari gukora icyegeranyo kivuga ku Rwanda azerekanira I Burayi (inkuru irambuye)

Umutoni Pascaline witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2016 akaviramo mu cyiciro cyo guhitamo abakobwa 15 ari gukora icyegeranyo kivuga ku mateka y’ u Rwanda azajyana kwerekana ku mugabane w’ I Burayi muri uyu mwaka.

Uyu mushinga wa Miss Paccy yahaye izina rya (Let them Know me) mu magambo y’ icyongereza yadusobanuriye ko yabikoze mu buryo bwo kugirango n’ abandi babashe kumenya u Rwanda barusobanukirwe nkuko nawe yibanze ku mateka yarwo kuva habaho Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kugeza uyu munsi.

Uyu mukobwa wagiye kuminuriza amashuri ku mugabane w’ I Burayi mu gihugu cya Poland niho yakuye uyu mushinga we bitewe n’ abantu yaganiraga nabo bahatuye bagifata nabi amateka y’ u Rwanda aho ngo baba bumvako ari igihugu kizwiho jenoside batazi aho kigeze kiyubaka.

Ubwo yazaga mu kiruhuko mu Rwanda nibwo yahisemo gukora uwo mushinga aho yatangiye azenguruka uturere tw’ u Rwanda akorana ibiganiro nabahatuye ari nako afata amashusho y’ ahantu Nyaburanga hose herekana iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka itambutse habayeho Jenoside, harimo no gukoresha inzibutso n’ ibiganiro yagiranye n’ imfungwa zifungiye muri Gereza ya Rubavu.

Biteganyijwe ko icyo kegeranyo azakirangiza mu kwezi kwa cumi aho azakijyana ku I taliki ya 10 Ukwakira 2017 ari naho azasubira ku mugabane w’ I Burayi, nkuko yabidutangarije ngo azabanza azenguruke intara zigize igihugu cya Poland yereka abahatuye amateka y’ u Rwanda kugirango bayamenye aho azabifashijwemo n’ ambasade y’ u Rwanda iba muri Poland.

Yitabiriye Miss Rwanda ya 2016 azamukiye mu karere ka Musanze
Miss Rwanda yitabiriye yegukanywe na Miss Mutesi Jolly
Yatangiye gukora icyegeranyo kivuga ku mateka y’ u Rwanda
Yagiye yibanda ku mateka y’ u Rwanda nyuma ya Jenoside
Aha yari yasuye u Rwibutso rwa Gisozi narwo ruri mubyo azifashisha asobanura u Rwanda muri Poland
Aha yararikumwe n’ Ambasaderi w’ u Rwanda muri Poland Igor Cesar ku munsi wo kwibuka abatutsi bazize Jenoside 1994 uyu mwaka

Source: Eachamps.rw

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru Ishyushye-Umukinnyi ukomeye wa PSG yahishuye ukuntu Neymar ababanira nabi (IMPAMVU)

Agahinda ka Cristiano Ronaldo uri mubihano gakomeje kwiyongera ubutitsa