Miss Hannah Karema Tumukunde wegukanye ikamba rya miss Uganda yakuyeho ibihuha byavugaga ko ari Umunyarwanda.
Nyuma y’uko uyu mukobwa atorewe kuba Miss wa Uganda, abantu batangiye kuvuga ko ari Umunyarwanda.
Nyuma y’ibyo, uyu nyampinga utari wamara icyumweru ku buyobozi, yavuze ko ari Umugande wuzuye.
Aganira n’umunyamakuru w’i Bugande, yavuze ko mama we ari Umunyarwandakazi ni uko Papa we akaba ari umunya-Ankole.
Tumukunde yavukiye muri Uganda ndetse afite n’ubwenegihugu bwaho, ubu ni we miss wa Uganda 2023.