Yagize ati mu gikorwa cyanjye nise ‘Agaciro kanjye campaign’, Nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly kuri uyu wa gatatu w’icyumweru gishize yasuye urubyiruko 2 949 ruri mu kigo ngorora muco ku kirwa cya i Wawa mu kiyaga cya Kivu arusaba ko igihe bazarangiriza amasomo bahabwa bagasubira mu ngo zabo bakwiye kuzaba abavugizi mu kwamagana ibiyobyabwenge no kumenya agaciro kabo mu muryango nyarwanda,
 Ni ubwa mbere nyampinga w’u Rwanda agiye muri icyo kigo nkuko bitanganzwa n’ubuyobozi bwaho ndetse banavuga ko ari urugero rwiza ku rundi rubyiruko rufite icyo rwafasha bagenzi babo babaye imbata z’ibiyobyabwenge.
Nzabamwita Nicolas ukuriye icyo kigo cya i Wawa, yashimiye cyane Miss Jolly ku rukundo yagaragarije urwo rubyiruko anamusaba ko akwiye kuba umuvugizi wabo nk’indorerwamo ya rubanda.Yavuze ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge ari ikibazo kitareba leta gusa. Ahubwo ko ari ikibazo cyagakwiye gutekerezwaho mbere n’ababyeyi noneho leta ikaza ari umwunganizi.
Mu myaka itandatu kimaze gishinzwe, abana bamaze kuharangiriza amasomo bahabwa y’uburezi basubira mu mago yabo bagera ku 7355.
DORE AMAFOTO