in

#MissRwanda2022: Udafite amikoro arasigaye. Ibyari irushanwa ry’ubwiza byahinditse ubucuruzi

Irushanwa rya Miss Rwanda rirarimbanyije aho kugeza ubu ababashije kurenga amajonjora y’ibanze yabereye muri buri ntara n’umujyi wa Kigali binjiye mu kindi kiciro aho kugeza ubu hatangiye amatora yo kuri Interineti ndetse no kuri SMS hitegurwa andi majonjora yo gutora abakobwa 15 bazajya muri boot camp y’ibyumweru bibiri ari nabo bavamo Miss Rwanda.

Tubibutseko ubonye amajwi menshi kurenza abandi ahita abona itike imujyana muri boot camp atiriwe aca imbere y’akanama nkemurampaka. Ibi rero bituma iyo amatora atangiye bihinduka ishiraniro ndetse n’igikorwa kitoroheye ba nyakamwe b’amikoro make kuberako kugirango uhe nibura ijwi rimwe umukobwa ushyigikiye bigusaba amafaranga ijana y’u Rwanda akagenda yiyongera bitewe n’umuhare wayo ushaka kumuha.

Ibi rero bihita bihinduka irushanwa rishingiye ku mafaranga kuko ufite umuryango ukize n’inshuti zikize birumvikana ko agira amajwi menshi kurusha umukobwa ukunzwe n’abadafite amikoro ahagije.

Amakuru Yegob yabashije kubona nuko bamwe mu bakobwa bari mu irushanwa rya Miss Rwanda iyo bigeze mu gihe cy’amatora, imiryango n’inshuti bitangira kwitanga buriwese akavuga amafaranga azatanga mbese bimeze nk’abageni bari kwitwerereza bitegura ubukwe.

Ibi rero bituma irushanwa rya Miss Rwanda rihinduka iry’ubucuruzi kuberako uko abakobwa 70 bahatana bagamije kurushanwa amanota, niko ku ruhande rw’abategura iri rushanwa baba binjiza agatubutse.

Reka dufate urugero: kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru aba Miss Bose bari bamaze gutorwa kuri interineti gusa inshuro 106954, uteranyije amajwi yose. Aya majwi uyakubye n’amafarnga ijana umuntu yishyura kugirango atange ijwi rimwe uhita ubona Miliyoni 10.695.400Frw mu gihe kitarenze iminsi 2 gusa, aha kandi ukongeraho n’andi yabatoye kuri SMS.

Aha umuntu yakwibaza niba umukobwa wujuje ibisabwa irushanwa rya Miss Rwanda risaba ariko adafite amikoro azabasha haricyo azageraho. Muri make ni bimwe byo kwikirigita ugaseka.

 

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Bernard
Bernard
2 years ago

Ba mikoro make bujuje ibisabwa bazamukira muri 15 baca imbere ya kanama nkemura mpaka🥱

0788852453

Last edited 2 years ago by Bernard

Umukobwa w’i Kigali yabuze ibitotsi nyuma yo gufunguza konti akabikaho ibihumbi 30(Video)

Umufana wa APR umaze igihe arembye haribyo yasabye ubuyobozi