in

Miss Nishimwe Naome yerekanye umukunzi we

Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naome, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira ifoto y’umusore bakundana, ashyiraho akamenyetso k’umutima ubusanzwe gakoreshwa n’abakundana.

 

Amakuru IGIHE, ari na yo dukesha iyi nkuru, ifite ni uko uyu musore amaze igihe akundana na Miss Nishimwe ndetse kenshi bakunze kugaragara bari kumwe ahantu hatandukanye.

 

Michael Tesfay ukundana na Nishimwe ni umusore ufite Masters mu bijyanye n’ubuvuzi. Yize muri Kaminuza ya Edinburgh mu Bwongereza ariko muri iki gihe asigaye aba mu Rwanda.

 

Afite imishinga itandukanye ijyanye n’ubuzima irimo n’uwo afatanya na Miss Akaliza Amanda ujyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

 

Mu minsi ishize, uyu musore yakoraga muri Kaminuza y’u Rwanda nk’uwimenyereza umwuga. Yahakoze mu gihe cy’amezi ane mu 2018.

 

Si kenshi Miss Nishimwe yakunze kugaragaza ubuzima bwe bw’urukundo ariko muri iyi minsi ari kuganzwa n’amaragamutima.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nigeria: Umuntu yitabye Imana ubwo bakinaga ibya Yezu

Radio Kiss FM yungutse umunyamakuru mushya akaba n’umuhanzi ukomeye mu Rwanda