in

Miss Mwiseneza Josiane nyuma yo guterwa indobo n’umusore wari waramwambitse impeta, kuri ubu aryohewe n’urukundo

Umukobwa wamenyekanye cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, Mwiseneza Josiane waje no kwegukana ikamba rya miss wakunzwe kurusha abandi, yatangaje ko ari mu rukundo.

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV, Josiane yatangaje ko nyuma yo gutandukana n’umusore bahoze bakundana, ko kuri ubu afite undi.

Yavuze ko uwo bari kumwe bamaranye imyaka 2 bakundana, gusa ngo bari basanzwe baziranye mbere y’uko bakunda, ubwo yari agikundana n’undi musore.

Kandi nanone imyaka ibiri irashize uyu Josiane atandukanye n’umusore witwa Christian bahoze bakundana akaza no kumwambika impeta amusaba ko yamubera umugore.

Byamenyekanye ko Josiane yatandukanye na Christian ubwo uyu musore yasangizaga amafoto ari kumwe n’undi mukobwa ngo bakundanye kuva muri 2018, ndetse bikaza no kuvugwa ko Christian ari we wateye indobo Josiane.

Josiane yavuze ko kuri ubu yishimye birenze ndetse aryohewe n’urukundo ahabwa n’uwo musore.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

NIBA WITWA RIMWE MURI AYA MAZINA AKURIKIRA IREBERE UKO UTEYE

Mu mafoto ihere ijijo imiterere n’uburanga by’umukobwa ugiye guhagararira u Rwanda muri Miss Planet International ku isi