in ,

Miss Mutesi Aurore yatangaje amagambo akomeye yibuka musaza we Hirwa Henry witabye Imana (yasome hano)

Miss Mutesi Kayibanda Aurore akaba na Miss Rwanda 2012 ku munsi w’ejo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje amagambo akomeye cyane mu rwego rwo kwibuka musaza we, Hirwa Henry, umwe mu basore batatu bari bagize itsinda rya KGB.

Iyi niyo foto Mutesi Aurore yashyize kuri Instagram

Mutesi Aurore akimra gushyira hanze iyi foto ya musaza we, yayiherekesheje amagambo agira ati: “Mighty God created me and gave me life, Parents gave me birth and my brother showed me the way. #HirwaKhenry I celebrate your life everyday ❤️” ugenekereje mu kinyarwanda bishatse kuvuga ngo : “Imana nyirububasha yarandemye, impa ubuzima. ababyeyi banjye barambyara ndetse na musaza wanjye anyereka inzira nziza. #HirwaKhenry nizihiza ubuzima bwawe buri munsi”.

Nkuko byumvikana muri aya magambo Aurore yatangaje biragaragara ko nta munsi numwe musaza we, Hirwa Henry, yigeze amuva ku mutima. Abafana ba Aurore bari hirya no hino ku isi bagize byinshi bagenda bavuga kuri iyi post ya Aurore abenshi bagarutse ku kwihanganisha Aurore bamuhumurizako Musaza we yageze mu biganza by’Imana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isomere amagambo akomeye Neymar yabwiye abafana ba FC Barcelone yo kubasezera agakora ku mitima ya benshi

Inkuru Ishyushye-Umukinnyi ukomeye wa Chelsea BITUNGURANYE agiye kuyitwara mu nkiko (IMPAMVU)