in

Miss Muheto Divine aremera bimwe mubyo aregwa ibindi akabihakana

Urubanza rwa Miss Muheto Divine rwakomeje gukurikirwa n’abanyarwanda benshi nyuma yo kugezwa imbere y’ubutabera ku byaha bitandukanye akurikiranyweho birimo gutwara imodoka anyoye ibisindisha, gutwara adafite uruhushya rwa burundu, kugonga, ndetse no guhunga.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu ijoro ryo ku wa 23 Ukwakira 2024, ahagana saa sita z’ijoro, Miss Muheto yari mu kabari ka Atelier du Vin aho bivugwa ko yanywereye ibisindisha mu rugero rwo hejuru. Nyuma yo kuva muri aka kabari, ngo yafashe imodoka ye ajya gutaha aho atuye mu Karere ka Kicukiro.

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko mu rugendo rwe, kubera ubumenyi buke mu gutwara imodoka ndetse n’ubusinzi, yagonze ipoto y’amashanyarazi hamwe n’igiti. Nyuma yo kugonga, ngo Miss Muheto yahise ahunga icyatumye abaturage batangira kumuhuruza, ariko nyuma agaruka agira ngo atware telefoni yari yasize muri iyo modoka. Akigera aho imodoka yari iri, yasanze polisi ihageze maze avuga ko atari we wari utwaye icyo kinyabiziga.

Ubushinjacyaha bwanagaragaje ko atari ubwa mbere Miss Muheto Divine yitabira ibikorwa bisa nk’ibi, kuko ku wa 23 Nzeri 2024, ngo yari yihanangirijwe ndetse asaba imbabazi ku byaha nk’ibi byatuma hari ingaruka zibabaje zashoboka.

Mu kirego cy’ubushinjacyaha, bwongeye gusaba urukiko ko rwahamya Miss Muheto ibyaha byose bitatu akurikiranyweho, aribyo gutwara imodoka yanyoye ibisindisha, gutwara adafite uruhushya rwa burundu, ndetse no guhunga ahakorewe impanuka.

Ubwo umucamanza yahaye ijambo Miss Muheto Divine ngo agire icyo avuga ku byaha ashinjwa, yemeye ko yakoze amakosa yo gutwara imodoka anyoye ibisindisha, adafite uruhushya rwa burundu ndetse ko yagonze, ariko ahakana icyaha cyo guhunga. Yagize ati, “Nemera gutwara nasinze, gutwara nta ruhushya no kugonga ariko sinemera guhunga.”

Yakomeje asobanura ko atigeze ahunga kuko ngo nyuma yo kugonga, abaturage bahise bahurura ari benshi ku buryo byamusabye gukwepa akajya ku ruhande. Mu magambo ye, Miss Muheto yavuze ko yari hafi aho ategereje ko polisi ihagera ndetse ko atigeze arwanya ubutabera.

Umwe mu banyamategeko be na we yavuze ko umukiliya we yemera amakosa yakoze kandi asabira imbabazi, kandi ko kuva yatabwa muri yombi atigeze arushya inzego z’ubutabera. Uyu munyamategeko yasobanuye ko Miss Muheto Divine yari afite uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga, bityo ko n’amategeko y’umuhanda yari ayazi neza. Gusa ngo yakoze ikosa ryo gutwara imodoka wenyine kandi atari afite uruhushya rwa burundu.

Urukiko rurateganya gusuzuma ibyo byaha byose ashinjwa maze rugatanga umwanzuro mu gihe cya vuba.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Perezida wa La Liga, Javier Tebas, yanenze Imyitwarire ya Real Madrid ayishinja ibintu bikomeye