in

Miss arongowe n’umudiaspora|bahujwe na ISIMB Tv |iby’urukundo rwabo biratangaje

Umukobwa witwa Mukeshimana Yvette witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2020, yasezeranye imbere y’amategeko na Musoni Gedeon bahuye kubera ikinyamakuru ISIMBI uyu musore akaba akorera umuziki we muri leta Zunze Ubumwe z’ Amerika .

Yvette wari mu bakobwa bashakaga guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 ahagarariye Intara y’Amajyaruguru ariko ntarenge ijonjora ry’ibanze, kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Mata 2021 yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Musoni Gedeon bamaze umwaka urenga bakundana.

Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Remera mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Nk’uko ISIMBI TV yabigaragaje mu mashusho bashyize kuri Youtube.

Musoni Gideon usanzwe ari n’umuhanzi uririmba Gospel, ahamya ko ubwiza bw’uyu mukobwa, uko yasubizaga ari byo byatumye amwiyumvamo, ahitamo kumwegera amusaba urukundo.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore yatabaje Polisi ,ihageze ayisaba ko batera akabariro.

Ibintu byoroshye cyane abashakanye bashobora gukora bigatuma urukundo rwabo rwiyongera kandi rukabaryohera.