in

Minubumwe ntiyemera ibyakorewe Chorale y’abasore bo mu Badiventisiti izira Israel Mbonyi wo muri ADEPR

Minisitiri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere mboneragihugu ( Minubumwe) yatangaje ko nubwo itarabona amakuru ahagije ajyanye icyemezo cyafatiwe Korari yitwa Messengers yo mu Badivantisiti, yaharitswe amezi 6 kubera gutumira Umuhanzi Mbonyi mu gitaramo, ibi bibaye byarabayeho koko byaba ari ibyo kwa maganwa.

Ku munsi wejo ku wakabiri tariki ya 3 Ukwakira 2023 nibwo hasohotse inkuru ivuga ko Messengers Singers, Itsinda ry’abasore bahimbaza Imana rikorera Ivugabutumwa mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, yahagaritswe mu gihe cy’amezi atandatu biturutse ku gitaramo iherutse gukora yatumiyemo Israel Mbonyi, usanzwe ari Umuyoboke w’itorero rya ADEPR.

Amakuru bamwe mu basengana n’aba basore, bavuze ko byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko bagomba guhabwa igihano cyo kumara igihe runaka bataririmba, ndetse bikaba byaratangajwe ku wa Gatandatu ushize tariki 30 Nzeri nyuma y’amateraniro.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Rubanda.rw dukesha iyi nkuru,  Umukozi muri Minubumwe, Paul Rukesha , yavuze ko nawe inkuru yayibonye ariko bagitegereje kubona ukuri kwayo.

Ati” Iyo nkuru nange narayibonye, ariko ntabwo turabona ibihamya byuko iyo korari koko yahagaritswe mu buryo buzwi, bibaye ariko byagenze koko byaba ari ibyo kwamaganirwa kure kuko ibyo byaba ari kwironda”.

Yakomeje agira ati” Tubaye tutarakira ibikomere bituruka ku moko gakondo, none haziyemo n’ibyamadini, iyo ni imigirire igayitse, tugiye kuzavugana na RGB bakadufasha hanyuma byagaragaraga ko harimo abantu baheza abandi hashingiwe ku madini bakaba bafatirwa ibihano kuko ibyo ni ukuvangura abanyarwanda.”

Hari amakuru avuga ko bitewe nuko iyo banditse ibaruwa muburyo bwemewe bwo guhagarika umuntu cyangwa itsinda mu itorero bihita bijya mu itangazamakuru, basigaye bahamagara umuntu bakamubwira mu magambo ko bamuhagaritse kandi ko nibiramuka bimenyekanye azafatirwa ibihano.

Ibi ninako bomeze kuko iriya korari nta bwo byakoroha ko ubona urwandiko rubahagarika yewe ntanubwo wabona umuririmbyi wemeza ko bahagaritswe kubera kwanga ko byabagiraho ingaruka.

Haribamwe mu baturage bakunze kuvuga ko inzego zibishinzwe zakabaye zireba neza mu madini n’amatorero kuko hakigaragaramo ivangura kubantu badahuje imyemerere., kandi bikaba bisubiza inyuma ubumwe bw’abanyarwanda.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
4 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Kaka
Kaka
11 months ago

Nonese Mibibumwe niyo igena uko amahane abadventiste bagenderaho yubahirizwa kwaba arukwivanga wagirango babuze akazi kuburyo bakwirirwa binjira mubirabareba.

Mutama
Mutama
11 months ago
Reply to  Kaka

None ko yesu yavuze ngo muze kuri jewe wowe urinde uvuga ngo uwuza ndamuhana?

Kadogo
Kadogo
11 months ago

amategeko n’amabwiriza birakurikizwa ntabwo byemewe ko abaririmbyi bo muyandi madini baza kuririmba mu badventisti keretse abo duhuje kwizera ibyo ni ihame ryacu ntaho wabihungira nta nicyo umuntu yabihinduraho

Jado Nika
Jado Nika
11 months ago

Amahame y’amadini ni Mabi yica mu mutwe Abakuriye amadini nabareke ivangura, twese twaremwe n’imana imwe.

“Mana ushimwe […] Mumubwire agende gake gake” Abarokotse impanuka ibereye peyaje bashyizwe mu yindi modoka bagenda bashima Imana ari nako abandi bihanangiriza shoferi wari ubatwaye (VIDEWO)

“Gufunga umupasiteri wariye amaturo Bibiliya ntibyemera” Apotre Yongwe watawe muri yombi na RIB yavuze uburyo yatse amaturo umugore w’umu-Diaspora maze amutegekera umugabo we wamucaga inyuma yajya kumuca inyuma bikanga – VIDEWO