in

Miliyari yahereye mu magambo: Bruce Melodie n’abamwemereye miliyari rurageretse nyuma yo kumurebesha ibirere

Umuhanzi Itahiwacu Bruce umaze kwamamara nka Bruce Melodie yavuze ko yajyanye mu nkiko, sosiyete yitwa Food Bundle yari yarasinyanye nayo amasezerano ya miliyari yo kuyamamaza.

Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye na MIE Empire, aho yabajijwe ku bijyanye n’ayo masezerano.

Ati “Abantu twasinyanye amasezerano niba barahuye n’ibibazo ? Niba barabaye baringa ? kubera ko rero nari mfite abandi bandeberera inyungu byabaye ngomba ko tujya mu mategeko n’abo bantu.”

Akomeza agira ati “Ibyo bintu biracyakurikiranwa n’umujyanama wa mbere. Kubera ko iyo ibintu bikiri gukurikiranwa n’inzego amakuru aba ataremererwa kujya hanze nta kintu kinini nabivugaho gusa ako kazi ntako nzakora kahise gahagarara, kubera bananiwe kuzuza inshihngano zabo.”

Yasoje yemeza ko hari amafaranga bagombaga gutanga mbere ngo batangire akazi, yabananiye kuyubahiriza bikarangira akazi bagombaga gukorana kadakozwe

Bruce Melodie yasinyanye ayo masezerano n’iyi sosiyetewa 25 Kanama 2021, aho iyo sosiyete yavugaga ko igurisha ibiribwa kuri Internet.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amashusho y’umusaza yafotowe avuye kwiha akabyizi mu rugo rw’umukobwa akomeje guca ibintu

Aryamye mu bituza by’umugabo we! Zari Hassan yishimiye impano yahawe y’igishusha cye n’umugabo we – AMAFOTO