Umuhanzi Mikie Wine yatangaje ko nta gahunda afite yo kwiyamamariza umwanya wa politiki mu matora rusange ateganyijwe mu mwaka wa 2026.
Nubwo ari murumuna wa Bobi Wine, umuyobozi w’ishyaka NUP (National Unity Platform), Mikie Wine yavuze ko adakeneye umwanya wa politiki kuko ibitekerezo bye byose bikiri ku muziki.
Yongeyeho ko kudafata umwanya wa politiki bidakuraho ubushobozi afite bwo gukoresha ijwi rye mu kuzana impinduka nziza mu muryango nyarwanda, ibintu asanzwe akora kuva kera.

Nubwo ataziyamamaza mu 2026, Mikie Wine ntiyahakanye burundu ko yaba yatekereza kujya muri politiki nyuma y’ayo matora.
Yagize ati:
“Burya njya mvuga nti tuzajya ku kiraro tukimaze kukigeraho. Ubu ngubu mfite umutima n’amaso kuri muzika yanjye. Ariko singombwa kugira umwanya wa politiki kugira ngo uvuge cyangwa ugire inama. Ushobora gutanga ibitekerezo uhereye aho uri hose mu muryango, kandi ushobora kunenga ibitagenda neza utarinze kuba uri ku butegetsi.”
Yakomeje agira ati:
“Imana yampaye impano nari nsabye: ijwi n’ubwenge bwo gutandukanya icyiza n’ikibi. Simfite impamvu yo kwiruka ku biro bya politiki ngo mbone uko nzana impinduka mu muryango, kuko n’abari ku butegetsi bashobora kunanirwa gukora ibyo wifuza ko bikorwa.”