“Miguel ubabarire Mama ntabwo afite icyo kuvuga” Mu magambo ateye ubwuzu Miss Muyango Claudine na Kimenyi Yves bifurije isabukuru nziza y’amavuko umwana wabo

Miss Muyango Claudine n’umugabo we Kimenyi Yves byifurije umwana wabo Kimenyi Miguel Yanis wujuje umwaka umwe avutse.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Kimenyi Yves usanzwe afatira ikipe ya Kiyovu Sports yifurije isabukuru nziza y’amavuko umwana we.

Na Mama we, Miss Muyango Claudine ntabwo yatanzwe aho yagize ati: “Miguel ubabarire Mama ntabwo afite icyo kuvuga uyu munsi. Ndashak a kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko. Nkunda ibyawe byose, uri umunyabuntu kuri njye no kuri Papa ndetse no ku bandi bantu. Warakoze kuza mu buzima bwacu. Uri umunyamugisha. Mama aragukunda.”