in

Mighty Popo yacyebuye abahanzi b’abanyarwanda abereka uko bakwirinda agasuzuguro

Mighty Popo wababajwe bikomeye nagasuzuguro abahanzi baba nyarwanda bakomeje kugaragarizwa yatanze umuvuno bajya bakoresha.

Maghty popo ni umuhanzi akaba n’umuyobozi w’ishuri rya muzika rya Nyundo ryigisha muzika, ubugeni n’ibindi uyu mugabo ni umwe mu bagize uruhare rukomeye muri Muzika nyarwanda.


Uyu mugabo yatanze umuburo ku bahanzi nyarwanda avugako, abahanzi baba nyarwanda baba bagomba kugirana amasezerano n’ababa bateguye ibitaramo kugira ngo ntihabaho impamvu runaka zitabaturutseho amasezerano yabo abe yakubahirizwa, we ngo abonako aribyo bizaca agasuzuguro.

Ibyo yabivuze nyuma yigihe gito abahanzi baba nyarwanda basuzuguwe bikomeye mugitaramo cyabereye muri BK Arena bahuriyemo n’umuhanzi muzamahanga Tayc washimishije abanyarwanda bikomeye ariko abahanzi baba nyarwanda bataha barira ayo kwarika.

Abahanzi basuzuguwe bikomeye harimo Christopher Muneza wamaze iminota itanu kurubyiniro mu gihe abandi bahanzi nka Deejay puis, Kevin Kade na Nell Ngabo batigeze bakandagira kurubyiniro kandi bari ku rutonde rwa bari gutaramira abanyarwanda.

Ibyo byababaje bikomeye abanyarwanda benshi harimo na Mighty Popo wanahamagaye abari bateguye igitaramo ariko ngo ntibamwitaba.

Mighty Popo yasoje avuga ko yamaganye abakoresha abahanzi mu bitaramo bakoresha uburyo bwa Playback avuga ko ari ubunebwe.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Karongi: Abakobwa bajya kwihigira abasore ngo babatera inda kugira ngo bajye bibonera sosoma n’amafaranga (Videwo) 9

Umunyamakuru YAGO yasabye umukobwa ufite ibishushanyo hagati y’amabere ngo abimwereke (Videwo)