in

Michelle Obama yaciye agahigo ko kuba umwe mu bagore b’ikinyejana cya 21.

Uyu mufasha w’uwahoze ari umugore wa Perezida wa USA, Barack Obama yagizwe umwe mu bagore b’indashyikirwa muri iki kinyejana cya 21.

Yashyizwemo n’umuryango wo muri Amerika uzwi nka ‘National Women’s Hall of Fame’ watangaje abandi banyamuryango bawo bashya muri uyu mwaka kuri uyu wa Mbere barimo Mia Hamm wahoze akina umupira w’amaguru muri Amerika, Katherine Johnson ufite inkomoko muri Afurika wa mbere w’umu-Enjeniyeri wakoze muri NASA na Indra Nooyi wabaye umuyobozi mukuru wa mbere w’umugore wayoboye PepsiCo n’abandi.

Mu itangazo ryacishijwe ku rubuga rw’uyu muryango ryavuze ko “Michelle Obama, umufasha wa Barack Obama, yaje kuri uru rutonde nk’umwe mu bantu bavuga rikijyana ndetse n’abagore b’ibyamamare mu kinyejana cya 21”. Rikomeza rivuga ko yavuganiye abagore n’abakobwa ku Isi yose no muri Amerika.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa mwiza amaze imyaka ine mu gahinda gakomeye|Yibera mu rusengero|Odette

Umukobwa yatunguye isi yose ubwo yakoreshaga ibirori bidasanzwe by’urupfu rwe.