Ushobora kuba ugura itike y’indege ukaba wumva ko buri mwanya wose uhagije nyamara siko biri ahubwo hari imyanya imwe nimwe myiza yo mundege yagufasha no mugihe mu ndege habaye ikibazo gitunguranye.
Si kenshi uzabona abantu batanguranwa kwicara mu myanya yo hagati mu gice kigana inyuma nubwo ibarurishamibare ryerekana ko icyo gice kiri mu hantu haba hizewe kandi hatekanye.
Mu bakora kenshi ingendo zo mu ndege ukunda kugira ubwoba bw’impanuka, agirwa inama yo kwicara mu ntebe zo mu gice cyo hagati ariko ahagana inyuma.
Mu busesenguzi bwagaragaye bwemeje
kwicara muri iyo myanya yo hagati na hagati birinda imfu mu gihe habaye impanuka buko abicara muri iyo myanya bahitanwe n’impanuka ku rwego rwa 28% mu gihe mu bari bicaye mu kindi gice bapfuye abagera kuri 44%.
Abantu rero bakunze kugira ubwoba mu gihe bagiye mu ndege, bagirwa inama yo kutarwanira imyanya y’imbere cyane kuko bashobora kugerwaho n’ibyago mbere ugereranyije n’ab’inyuma.