Viagra iza imbere mu binini byamamaye ku Isi. Iki ni ikinini gikunze gutangwa ngo gifashe abagabo bafite ibibazo byo kudafata umurego kw’igitsina mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.
Ni umuti ugurirwa mu mavuriro, farumasi n’ahandi hemewe mu bihugu byinshi ariko hose wemerewe abagabo gusa.
Nko mu Bwongereza aho imiti ishobora kugurirwa kuri internet, iyo uguze Viagra ukoresheje imyirondoro y’abagore bahita bakwangira ako kanya.
Ubyumvise utyo wakeka ko ari ukwikunda ku bagabo n’abashinzwe gukora imiti, kuko si bo bonyine bahura n’ibibazo byo kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.
Ikimenyimenyi, ubushakashatsi bwakorewe mu Bwongereza mu 2020 (National Survey of Sexual Attitudes and Lifestyles), bwagaragaje ko hafi kimwe cya kabiri cy’abagore bo muri icyo gihugu bataryoherwa uko babyifuza mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.
Ibyo bituma umuntu yibaza ngo, ‘umugore anyweye Viagra yaba iki?’
Nta bushakashatsi bwinshi bwigeze bukorwa kuri iyi ngingo, icyakora hari abagore batandukanye bagiye bagerageza iki kinini cyahawe izina rya ‘Little Blue Pill”, ngo barebe aho babyutsa ubushake bwabo mu by’imibonano mpuzabitsina.
Uwitwa Nicole w’imyaka 42 waganiriye n’Ikinyamakuru Vice, yatanze ubuhamya bw’uko iyo anyweye Viagra, rugongo ifata umurego cyane kurusha mu bihe bisanzwe.
Ati “Rugongo yanjye iba nini ariko sinzi niba biterwa n’uko mba maze kukinywa. Nkunze kugikoresha mbere yo guhura n’umugabo kandi mbona bitanga umusaruro.”
Ubusanzwe Viagra yakozwe ari ikinini cyo kuvura indwara z’ubuhumekero gusa, iza gukorwaho ubundi bushakashatsi, biza kugaragara ko yongera umuvuduko w’amaraso ku gice cy’igitsinagabo, ari yo mpamvu gihita gifata umurego.
Uretse gufata umurego kw’igitsinagabo kugira ngo kibashe gukoreshwa imibonano mpuzabitsina, ntacyo inzobere zigaragaza nk’akandi kamaro mu kuryoherwa ku muntu ukora imibonano.
Nicole na we yemeza ko nta kindi kidasanzwe yumva mu mubiri, gusa akavuga ko iyo rugongo ye yabaye nini, yumva yishimiye gukora imibonano mpuzabitsina cyane.
Uwitwa Vanessa we yabwiye Vice ko yakoresheje Viagra akumva ubushagarira mu mubiri, ariko ko nta kindi kidasanzwe byongereye mu mibonano mpuzabitsina ye.
Uyu mugore yavuze ko ahubwo byamuteye umutwe udakira, bikaba ngombwa ko muganga amutegeka kubihagarika.
Prof Piet Hoebeke, Inzobere yo mu Bubiligi mu bijyanye n’Indwara zifata Urwungano rw’Inkari, yatangarije Ikinyamakuru Het Laatste Nieuws ko nta mpinduka zigaragara ku mugore wafashe Viagra.
Yagize ati “Viagra ntacyo ihindura ku bushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Icyo ikora ni ukongera gutembera kw’amaraso, bikorohereza igitsinagabo guhaguruka cyangwa se rugongo. Icyakora usanzwe nta bushake ufite, ntacyo Viagra yagufasha kirenzeho.”
Hoebeke yavuze ko n’umugabo mu gihe nta bushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bumurimo, kunywa Viagra ari ukurushywa n’ubusa kuko adashobora kurangiza.
Yavuze ko impamvu abagabo bakunze kwandikirwa Viagra, ari uko kudahaguruka kw’igitsina ari kimwe mu bibazo bakunze kugaragariza inzobere mu baganga mu gihe abagore bafite ibibazo byo kutishima mu buriri, ikibazo cyabo ntaho kiba gihuriye na rugongo ari na yo mpamvu abaganga badakunze kubandikira uwo muti.
Indi mpamvu icyo kinini gikunze guhabwa abagabo, ngo ni uko igitsina kitafashe umurego imibonano mpuzabitsina ku mugabo isa nk’idashoboka mu gihe ku bagore, kuba rugongo yafata umurego cyangwa itawufata nta kidasanzwe bihindura.
Hoebeke avuga ko nk’undi muti wose, Viagra igira ingaruka zayo ariko ko ibujijwe cyane ku bantu bafite ibibazo by’umutima.