Ubusanzwe kwambara urunigi cyangwa se imikufi yo mu nda byaturutse mu bihugu byo muri Africa nka Ghana, Nigeria n’ibindi, gusa byamenyekanye cyane mu buhinde ndetse ninabo babikwirakwije ku isi hose.
Nubwo tubona benshi babyambara ariko, akenshi ntituba tuzi icyo bisobanura.
Kwambara iyi mikufi bifite ibisobanuro bibiri kuburyo utapfa kumenya impanvu nyirizina umukobwa yawambaye.
1.Bamwe babyambara nk’igipimo kizajya kibereka niba barabyibushye, cyangwa barananutse.
2.Abandi babyambara nk’akimwe mu bintu byimitako byongera ubwiza bw’abakobwa, kandi bireshya abagabo. Aba nibo babandi usanga babyambara ubundi bakambara utwenda tugera hejuru y’umukondo, ubundi kakagaragarira buri umwe