in

Menya igihe cya nyacyo wowe n’umukunzi wawe mukwiye gusomana.

Gusoma uwo ukunda ni ikintu kimwe cyiza mu biba hagati yanyu. Ushobora kumusoma igihe cyose ushakiye, nkuko na we agusoma iyo bimujemo. Ubusanzwe ku muntu mukundana ntiwakamusabye uburenganzira bwo kumusoma, kuko ni igikorwa ubusanzwe cyo kumwereka ko umwishimiye, umukunda, muri kumwe.

Ariko ntitwabura kuvuga ko hari ibihe by’ingenzi, bya ngombwa, biba byiza kutibagirwa gusoma umukunzi wawe.

Nibyo tugiye kuvuga hano:

1.Iyo umusezera

Niba agiye ku kazi, niba se agiye mu butumwa, mu rugendo, ni byiza kumarana na we akanya, mugahoberana, nuko ukamusoma, byaba akanya gato cyangwa kanini. Ibi bituma yiriranwa akanyamuneza ndetse akumva muri kumwe

2.Mwitsimbye

Hari igihe mushobora gusura ababyeyi bakabasiga muri salon, cyangwa se mukaba mwasohokanye n’izindi nshuti, mukaba ari mwe mutumwa kuzana ibyo kunywa, mu bihe bisa nk’ibi, iyo mufashe akanya niyo waba umunota umwe gusa mugasomana, muraryoherwa kandi mugahora mubikumbura kandi amasaha asigaye ntabarambira kuko muba mufite akamwenyu n’akanyamuneza

3.Mwiyunze

Nyuma yo gutongana, gushwana se, muraganira mukiyunga. Rero kimwe mu byo mwagakoze mumaze kumvikana kwiyunga no kubabarirana, gusomana ni kimwe mu bizamura ibyiyumviro n’amarangamutima

4.Iyo ababaye

Aha si ngombwa kumusoma ku munwa wanamusoma ku kiganza, ku gahanga se, ku itama, ikimenyetso cy’uko uri kumwe na we kandi mwifatanyije. Hamwe no kumusoma, nyuzamo umuhobere, umwiyegereze akwegameho, bitera gutuza

5.Mu gicuku

Aha umusoma umutunguye kuko hari n’igihe atabimenya ko wamusomye, cyane cyane iyo asinziriye agaheza. Ariko iyo adasinziriye akumva urifashe uramusomye abyumvamo kumwereka ko igihe cyose uba umutekereza kandi uba umukumbuye niyo muryamanye

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Knowless yabwiye Clement amagambo yuje urukundo ku isabukuru ye y’amavuko.

Papa wa Messi yagiranye ibiganiro bikomeye n’ikipe ya FC Barcelona.