in

Menya ibyiza utari uzi byo gukundana n’umukobwa wabyariye iwabo

 

Abahungu benshi ntibakunda abakobwa babyariye iwabo kuko baba bumva gukundana nabo ari igisebo kuri bo nyamara burya umukobwa wabyariye iwabo niwe mwiza cyane kurusha umukobwa utarabyara.

Dore ibyiza 4 utari uzi by’umukobwa wabyariye iwabo :

1.Aba azi icyo ashaka : umukobwa wabyariye iwabo abafite gahunda yo kubaka urugo kuko aba yarababaye cyane kandi ntago abayifuza kongera kubyarira iwabo ahubwo abashaka gushinga urugo rwe rugakomera kugira ngo ave iwabo rero iyo ahuye n’umusore ufite gahunda yo kurushinga aramukundwakaza kuburyo atatekereza kuba yamurekura.

2.Akwitaho kandi akagufasha muri byose : umukobwa wabyariye iwabo ntago yatuma ubabara ari we biturutseho kuko abazi uburyo biryana rero bituma aguhozaho ijisho kandi akwitayeho ashaka kumenya niba umeze neza ntago yatuma wigunga ibi bifasha urukundo rwanyu gukomera cyane.

3.Yumva vuba cyane : uyu mukobwa wabyariye iwabo yumva vuba ibibazo biri mu rugo ndetse agatekereza vuba kubyo umubwira cyane iyo uri kumusobanurira ibibazo by’amafaranga uko yakoreshwa kuko we ntago abashaka gusesegura umutungo w’urugo kuko ntago aribyo abayifuza ahubwo gahunda ye n’uguteza urugo rwe imbere.

4.Kuri we nta mwanya wo gupfa ubusa: ku mukobwa wabyariye iwabo kuri we nta mwanya wo gupfa ubusa kuko abafite gahunda yo gushaka icyateza umuryango we imbere kandi akabikorana umurava ndetse n’umutima ukunze.

Musore nubona umukobwa wabyariye iwabo ugukunda by’ukuri ntuzatinzemo nawe uzamukunde kandi uzirinde amagambo yabashaka kubatanya wowe uzarebe aho ushaka kugera ikindi kandi uzirinde kumubabaza kuko aba yarababaye bihagije.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Carlos Allos yakoresheje imyitozo ye ya mbere nyuma yo kongererwa amasezerano _ AMAFOT0

Wagira ngo banganya imyaka: Sunny waririmbye ‘Kungora’ yakoranye na Bruce Melodie amafoto ye n’umukobwa we akomeje gutitiza Instagram